Ni umugisha ukomeye ku gihugu cy’u Rwanda kuba Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II, yaradusuye agaha igihugu cyacu umugisha kandi akanadusigira imbuto zigaragara harimo n’Isakaramentu ry’Ubusaseridoti. Uwo Mutagatifu wo mu bihe byacu aracyakomeza kudusabira aho aganje mu Ijuru, kandi umugisha yaduhaye uracyaduherekeza kugeza ku ndunduro y’ibihe.
Uyu munsi, tariki ya 8 Nzeli 2022, turibukwa imyaka 32 ishize, Mutagatifu Yohani Pawulo II atanze Isakaramentu ry’Ubusaseridoti mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda (7-9 Nzeri 1990).
Bavandimwe,
Uyu munsi, turibuka urugendo Mutagatifu Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda, umaze imyaka 32 asuye u Rwanda, ubwo yari Papa.
Muri urwo rugendo rwa gitumwa, yatanze Ubupadiri ku banyarwanda, ndetse muri abo bahawe Ubusaseridoti bwo mu rwego rwa 2, ubu babiri ni Abepisikopi, harimo na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

TWIBUKIRANYE: YOHANI PAWULO II MU RWANDA
Yohani Pawulo II niwe mu Papa wa mbere wageze mu Rwanda 7-9 Nzeli 1990.
Tariki ya 7 Nzeli 1990
Papa Yohani Pawulo wa II yaje mu Rwanda tariki ya 7 Nzeli 1990, aturiyeho igitambo cya Misa muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile i Kigali, aha umugisha abari bahari n’umujyi wa Kigali muri rusange. Ubutumwa yatangaga, bwibandaga ku gukemura ibibazo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byari birimo.
Tariki ya 8 Nzeli 1990
Hibukwa indamukanyo ye y’ikinyarwanda agira ati “Muraho neza, Imana ibarinde!” byari mu gitambo cya Misa Papa Yohani Pawulo wa II yahereyemo Abapadiri 32 bo mu biyaga bigari isakaramentu ry’ubusaseridoti i Mbare, mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.

Ni nabwo yahagaze i Gihara mu Karere ka Kamonyi yakirwa n’imbaga y’abahinzi aho yababwiye ko yifuzaga kugera ku misozi batuyeho agasura imirima no mu ngo zabo, ariko ko bidakunze kubera igihe gito.
Aha ubu hazwi nko ku “Masuka” hari ikimenyetso cy’urwibutso rw’uruzinduko rwa Papa Yohani Paulo II mu Rwanda ubu ni mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu bindi bikorwa byaranze uruzinduko rwe kuwa 8 Nzeli, Papa Yohani Pawulo wa II yaganiriye n’intiti n’abakozi, kuri stade ya Kigali I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, yibutsa uruhare rw’umulayiki mu kwamamaza ivanjili no mu buzima bw’igihugu ndetse yanahuye n’urubyiruko kuri Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, aganira by’umwihariko n’abahagarariye andi madini.
Tariki ya 9 Nzeli 1990
Iyi taliki yagombaga no gusorezwaho uruzinduko rwe mu rw’imisozi igihumbi, nkuko byari bisanzwe bikorwa niyo yabaga ari i Vatican imbere y’imbaga y’abaza mu rugendo nyobokamana, Papa Yohani Pawulo wa II yasomye misa kandi avugira isengesho rya saa sita rizwi nka Angelus i Nyandungu.
Mbere yo gusoza urugendo ngo yongere afate indege ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yaganiriye byihariye n’abepiskopi bo mu Rwanda abagaragariza isano riri hagati y’umuco no kwamamaza ivanjili.
Hari ibimenyetso by’uru rugendo bikigarara:
1. Ku masuka ya Papa
Ni mu Karere ka Kamonyi aho yahuriye n’abahinzi abaha umugisha. Hibukirwa ku masuka bamuhaye nk’ikimenyetso cy’ubukungu buvuye mu maboko y’uwakoze.
2. Nyandungu ahazwi nko kuri 12
Aho bita kuri 12, ni i Nyandungu, mu karere ka Kicukiro ku muhanda uva i Kigali ugana i Rwamagana, hari umusaraba munini ukozwe mu byuma. Papa Yohani Paulo II yahasomeye misa, ahatangira ubutumwa bwihariye ku muryango.
3.I Mbare kwa Papa
Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe i Mbare hari ikigo cyita ku bana b’imfubyi cyitwa “Cité Nazareth”. Abahagenda n’abahaturiye bavuga ko ari kwa Papa, kuko hari ibikorwa byahashyizwe ku cyifuzo cye.
Icyo kigo cyashinzwe ku cyifuzo cya Papa Yohani Paulo II, mu rwego rwo gufasha imfubyi. Ni ikigo kiri kuri hegitari 14 zatanzwe na diyosezi ya Kabgayi. Kiri aho Papa Yohani Paulo II yasomeye misa, anatanga Isakaramentu ry’Ubusaseridoti.
Papa Yohani Pawulo wa II yapfuye tariki ya kabiri Mata mu mwaka 2005, yagizwe umutagatifu na Papa Fransisko tariki ya 27 Mata 2014.(src: IGIHE, GOOGLE, Etc)
Mutagatifu Yohani Pawulo II, udusabire!
Padiri Dieudonné UWAMAHORO, Paruwasi Katedrali ya Kibungo