Kuri icyi cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2022, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yatanze Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku Bapadiri 3 : Padiri Séverin USANASE uvuka muri Paruwasi ya Kirehe, Padiri Alphonse BIZIMANA uvuka muri Paruwasi ya Rukoma na Padiri Modeste NDIKUBWIMANA uvuka muri Paruwasi ya Rwamagana.

Nyiricyubahiro Cardinal yatanze kandi Ubudiyakoni ku Badiyakoni 6, aribo Diyakoni Cassien KUBWIMANA wa Paruwasi ya Kiziguro, Diyakoni Emmanuel Noël NIYONZIMA wa Paruwasi ya Kirehe, Diyakoni Jean Bosco MBONIGABA wa Paruwasi ya Zaza, Diyakoni Jean Pierre MANIRIHO wa Paruwasi ya Nyarubuye, Diyakoni Thomas HABANABAKIZE wa Paruwasi ya Gashiru na Diyakoni Aimable NITONZIMA wa Paruwasi ya Bare.

Muri ibyo birori kandi hizihijwe Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaseridoti kuri Padiri Jules Olivier MUSABE na Padiri Didas MULINZI bahawe Ubupadiri kuwa 27 Nyakanga 1997.
